Latest News

Impanuro za Alyn Sano na Bwiza ku bakobwa bakiri mu mashuri yisumbuye (Amafoto na Video)

Mahoro Vainqueur Abahanzikazi Alyn Sano na Bwiza, binyuze mu ndirimbo zitandukanye, batanze ibyishimo bikomeye ku banyeshuri ba Maranyundo Girls School babasigira impanuro zibafasha kwiyubaka no kwirinda ibishuko.Aba bahanzi bataramiye aba banyeshuri binyuze mu bitaramo bibanziriza itangwa ry’ibihembo bya Isango na Muzika Awards 2023 bigiye gutangwa ku nshuro ya kane.Aba bahanzi bahuye n’aba banyeshuri mu birori byabereye muri iki kigo ku wa Gatandatu, tariki 25 Ugushyingo 2023.

Alyn Sano wegukanye igihembo cy’umuhanzikazi wahize abandi muri Isango na Muzika Awards 2020, mu mpanuro yahaye aba banyeshuri, yabasabye gukoresha neza umwanya muto babona kuko hari igihe utazongera kugaruka mu buzima bwabo bavuye ku ntebe yishuri.Ati “Baho unezezwe n’ibi bihe bito ufite hano cyangwa ibyo urimo none aha kuko hari igihe uzabikumbura, itegure imigisha yawe itazaza utaritegura, ikindi kandi tegura neza intego zawe, aka kanya kuko none ni wo munsi ufite.

”“Ndabizi hano bababyutsa kare bamwe bakinuba ariko hari igihe uzabikumbura, ryoherwa na byo ukibifite kuko ni byo bibatagurira ejo heza.

Alyn Sano

”Uyu muhanzikazi yabwiye abakobwa bashaka kujya mu muziki kutabihubukira bakabanza kwiga no gutegura neza igenamigambi izabafasha kubigendamo neza.Ati “Kubona dushagawe cyane gutya ntabwo ariko turi beza, ibishashagirana byose si zahabu, kubibamo bigusaba kugira gahunda kuko habamo ibishuko byinshi, bimwe muri ibyo harimo nko kubona abahungu n’abagabo bagutereta ari benshi utagira umwanya wo kumenya ukwifuriza icyiza.”“Ikindi kintu kigora abantu benshi nk’abahanzi ni ukubona amafaranga menshi ugahita uyagara ukajya mu nzoga nyinshi cyangwa kugura amavuta ahenze uhindura buri kanya nkaho ejo hatazabaho.

”Alyn Sano yakanguriye aba bakobwa kwirinda virusi itera SIDA abinyujije mu ndirimbo yise “Mariya” iri kuri album ye ya mbere yise “Rumuri”.Ni indirimbo inyirikirizo yayo igira iti “Mariya tegereza uzabikora ukuze humura, Mariya gererageza wikwiyandarika humura, uko bishyuha ni nako bitwikana.”Bwiza wegukanye igihembo cy’umuhanzi mushya witwaye neza muri Isango na Muzika mu 2022, mbere y’uko ataramira aba banyeshuri yabanje kubaganira abasubiza ibibazo byose bamwibazaho.

Uyu muhanzikazi yabwiye aba banyeshuri ko bagifite amahirwe kuba bakibona ababagira inama, abasaba kubyaza umusaruro inama bagirwa bakiri ku ntebe y’ishuri.Yagize ati “Inama nabagira nka barumuna banjye, hanze hari ibishuko byinshi kandi bihora byiyongera, mwebwe mugira umugisha wo guhura n’abantu babahugura, SIDA twavuzeho hano ntabwo wamenya umuntu uyirwaye, ahantu hose ugiye ugomba kwitwarariraka.

”“Hanze aha abakobwa benshi bashyira imbere amafaranga cyane, ntuzigere wemera amafaranga yose uhawe n’umuntu utazi cyangwa uyaguhaye kugira ngo muryamane, hari uburyo bwinshi bubyara amafaranga bitanyuze muri izo nzira.”Uyu muhanzikazi yishimiwe cyane binyuze mu ndirimbo zitandukanye yaririmbye zirimo “Do Me”, “Yiwe”, “Soja” n’izindi.Ibi bitaramo bya Isango na Muzika Awards Tour byateguwe na Isango Star ku bufatanye n’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC kibinyujije mu bukangurambaga bwo kurwanya Sida.Nyuma ya Maranyundo Girls School yigamo abakobwa gusa bagera kuri 457, ibi bitaramo bizakomereza mu Karere ka Huye mu Ishami rya Kaminuza y’ u Rwanda tariki 1 Ukuboza 2023.

Alyn Sano yishimiye urukundo yeretswe n’abanyeshuri ba Maranyundo Girls School mu Karere ka BugeseraUmunyamakuru wa Isango Star, Kayitesi Yvonne uzwi nka Tessy, ni we wari uyoboye iki gitaramoAlyn Sano mu mpanuro yahaye aba banyeshuri, yabasabye gukoresha neza umwanya muto babona bakiri ku ntebe y’ishuri kuko hari igihe uba utazongera kugaruka mu buzima bwabo nyuma y’amasomo

Alyn Sano yabwiye aba banyeshuri ko yakuranye inzozi zo kuzaba indwanyi ikomeye no gukina filime, iby’umuziki yabijemo asoje amashuriAbanyeshuri baboneyeho umwanya wo kubaza ibibazo bibaza kuri Alyn Sano na BwizaMaranyundo Girls School ni ho hambere habereye ibitaramo bibanziriza itangwa ry’ibihembo bya Isango na Muzika Awards 2023

Alyn Sano abinyujije mu ndirimbo “Mariya” yasabye aba bakobwa kwirinda ibishuko biri hanze aha kuko byangiza ahazaza haboAbanyeshuri bishimiye kubona aba bahanzi mu kigo cyaboUmuhanzikazi Alyn Sano yasabye aba banyeshuri kubanza bakanoza neza amasomo yabo, ibyo kujya mu muziki bikazaza nyumaBwiza yahishuriye aba banyeshuri ko yakiniye ikipe y’igihugu ya Basketball mu batarengeje imyaka 16

Alyn Sano yakanguriye urubyiruko kwirinda virusi itera SIDA abinyujije mu ndirimbo yise “Mariya” iri kuri album ye ya mbere yise “Rumuri”DJ Kavori ni we wacuranze muri iki gitaramoUmuhanzikazi Bwiza yabanje kuganiriza aba banyeshuri mbere y’uko abataramiraBwiza yageze aho asanganira aba banyeshuri bifuzaga kumusuhuza“Yiwe” ni imwe mu ndirimbo za Bwiza zikunzwe muri iki kigoBwiza ni ubwa mbere yari yongeye gukandagira mu kigo cy’amashuri yisumbuye nyuma yo kurangiza kwiga muri St Aloys Rwamagana mu 2019

Maranyundo Girls School yigamo abakobwa gusa bagera kuri 457Bwiza yishimiwe bikomeye binyuze mu ndirimbo Do MeUmuyobozi Mukuru wa Isango Star, Agatesi Lethitia Mugabo, yashimiye ubuyobozi bw’ikigo cya Maranyundo Girls High SchoolBwiza yeretswe urukundo rudasazweAlyn Sano na Bwiza batanze ibyishimo ku banyeshuri ba Maranyundo Girls School babasigira ubutumwa bukomeyeAlyn Sano afite indirimbo zikunzwe muri iki kigoAmafoto: Habyarimana Raoul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *